mardi 2 novembre 2010

Sakwe sakwe? Soma

IRIBURIRO

Mu kinyarwanda ibisakuzo bifite umwanya ukomeye, bidufasha kwidagadura no gutekereza vuba. Ku rubyiruko, ibisakuzo ni uburyo bwiza bwo kwiga no kwihugura mu kinyarwanda. Uwakwifuza ibitabo by'ikinyarwanda yabishakira mu ishyirahamwe FORA, kuri site http://www.vzwfora.com/. Ndetse uwajya no kuri iyi blog yasangaho andi makuru ashimishije mu gifaransa: http://www.clubrafiki.blogspot.com/


Abagabo babiri bashinze inteko-Umucaca.
Abakobwa ba Ruhinda baturutse ikuzimu bambaye inyonga.-Amateke.
Abakobwa banjye babyina bose-Imirya y'inanga.
Abakobwa beza baranaga amajosi-Urugoyi rw'igishyimbo.
Abambarantama ba Ntaragonda batwara amacumu bayacuritse-Imirizo y'inka.
Abambari ba Ruhinda bambariye inzogera ikuzimu-Imigozi y'ibijumba.
Abana ba mukeba bambaye imigoma bose-Ibigori.
Abana banjye barara bagenda, bakirirwa bagenda.-Umugezi
Abana banjye barara bahagaze bwacya bakaryama.-Imyugariro.
Abana banjye bavuyemo umwe ntiwabimenya-Akatsi ko ku nzu.
Abana banjye bikwije impindu bose-Imirizo y'imbeba.

Tuzajya tubagezahi ibindi bisakuzo ndetse n'izindi nshoza zigize umuco wacu. Niba hari icyo wifuza gusangira n'abandi basomyi b'iyi blog, twoherereze ibitekerezo n'inyandiko yawe dusangire imisango.